Banywarwanda, Banyarwandakazi,
Mwaraye mwumvise ingingo z’ ingenzi zemejwe n’
ingabo z’ igihugu kugira ngo u Rwanda rwacu rukomeze rugire amahoro.
Ingabo z’ igihugu nta bundi buryo zari zifite butari ubwo guhagarika
abatari bakitaye ku mutekano w’ abaturage. Ntizari gushobora kwirengangiza
ko arizo u Rwanda rwose ruhanze amaso kugira ngo ruhorane amahoro n’
ubumwe. Bamwe bananije uwari watorewe koyobora igihugu, bamupakiramo ibitekerezo
biciye ukubiri n’ amahoro n’ ubumwe u Rwanda rukeneye.
Icyo twakwishimira gusa, nuko abo bagizi ba nabi ari
bake cyane. Mwese mudufashe kubagaye, mudufashe no kurwanya ibyo bitekerezo
byabo. Ntawavuga ko bari bahagarariye u Rwanda. Ntawavuga ko bari bahagarariye
perefegitura iyi n’ iyi, cyangwa se komini. Bari bihagarariye ubwabo.
Bacuraga ubugambo, bakarara bapagasa babuhwihwisa, kugira ngo bitoneshe
nk’ ibya kera. Icyakora ubwo bagaragaye, ntawe bagishoboye gushuka,
nk’ uko babigiriye uwahoze ari umukuru w’ igihugu. Ninde wavuga
ko bamugiriye neza mu kumugira igikoresho cyabo mu matiku n’ inzangano?
Ingabo z’ igihugu ni byo zishaka gukuraho. Zabitewe n’ uko
igihugu cyari kigeze iw’ abandi.
Ayo mahoro dushaka ni ay’ igihe cyose, kuri buri
muntu wese, ari nayo azatuma igihugu gitera imbere. Mwese mugomba gutanga
umuganda kugira ngo ayo mahoro asagambe mu bumwe n’ ubwumvikane
bw’ abanyarwanda bose. Amahoro niyo abafitiye akamaro mwese n’ingo
zanyu. Amahoro niyo azadufasha gukura igihugu cyacu mu bukene.
Mwumvikane mwese kandi mwubahane. Murwanye icyashaka
kubateranya, gishingiye ku bwoko cyangwa ku karere. Ababunza impuha bose
n’ abagenzwa no kwanganisha abantu mubime amatwi, mubamenyeshe abashinzwe
kubahiriza amahoro mu gihugu. Mukurikire inama komite y’ amahoro
ibagira.
Naho abari basanzwe mu bya politiki no mu butegetsi bwavuyeho,
ntibakumiwe mu ishyaka ryo guteza igihugu imbere. Icyo twababujije gusa
ni amatiku bari bamaze kurohamamo.
Bategetsi ba za komini mwese, nimutekereze ibyo kuzamura
abaturage mu mahoro mufatanyije n’ abategetsi bashya ba za perefegitura.
Mwirinde abashobora kubayobya kandi ntacyo babamariye. Bakozi b’
igihugu mwese, nimukorane umwete. Igihugu kibatunze kirabakeneye. Kuganda
no kunebwa mubisezerere, mukore imirimo yanyu mu mahoro n’ ituze.
Banyamahanga namwe, nimukomeze imirimo yanyu ntacyo mwishisha,
mudufashe nta buryarya kuzamura igihugu cyacu. Ibihugu byose dusanganywe
ubucuti n’ umubano, cyane cyane ibyo duhujije imipaka, tuzakomeza
kubana nk’ uko bisanzwe, ndetse turusheho.
Turashimira mu mwanya wanyu ibihugu bitatinze kudutera
inkunga byumvise icyo gikorwa cy’ ingenzi twiyemeje. Imiryango y’
isi yose u Rwanda rwari rwarinjiyemo ruzayigumamao, n’ amasezerano
rwari rufutanye nayo azubahirizwe.
Mwebwe rero ngabo z’ igihugu, hahirwa u Rwanda
rwababyaye. Mumaze kongera kurukura ahabi. Abashatse kubatatanya ngo babone
uko basenya igihugu mwarabananiye kuko umurimo wanyu atari uwo gucamo
uduco mu gihugu. Ni mwe mugomba gutanga urugero rw’ ubumwe. Nta
musirikari n’ umwe usinyira gukorera akarere. Mujye mubizirikana.
Iki gikorwa cy’ ingenzi twiyemejere hamwe kugaragariza u Rwanda,
cyongeye kugaragaza ubumwe dusanganywe kandi tukaba twizeye ko byabera
urugeo abanyarwanda bose. Izo nyangarwanda zihwihwisa ibinyoma muzihorere,
muzazimwe amatwi. Mwite gusa ku murimo wanyu wo kubahiriza amahoro. Ikiranga
umunyarwanda ni ubwumvikane n’ ubumwe. Ntimugahweme gukunda igihugu
cyanyu n’ abagituye bose. Nimurinde amahoro y’ abaturage,
mufatanye kurwanya icyakwangiza amahoro cyose. Igihugu cyanyu mukunda
kuruta byose kibahanze amaso.
Harakabaho Repubulika y’ u Rwanda, harakabaho abaturarwanda
bose.