|
Mbacire umugani mbabambuze umugani...
Habayeho umugabo Gihanga [1] abyara Nyirarucyaba [2]. Abyara umuhungu
we Gashubi. Gihanga yari afite abagore babiri, nyina wa Nyirarucyaba na nyina wa Gashubi.
Hanyuma rero nyina wa Gashubi, mu gihe atwite, inda iraye iri buvuke, nyina wa
Nyirarucyaba akaba yarambaraga inkota mu kizigira. Bigeze ahongaho baza kwica uruhu
rw'inyamaswa, baza kuruha nyina wa Gashubi, nyina wa Gashubi ariko yari amutwite.
Nyina wa Nyirarucyaba arabyara, Nyirarucyaba aramubaza ati: Ese, iyo ujya kubabara nta
kantu wambara mu kizigira?" Undi akikuramwo, arakamujomba amuhubuzamwo wa mwana. Gashubi
arasohoka. Bati:" Ngaho rero, Nyirarucyaba aracika."
Se aramuca. Amuha abatwa baramujyana bamujyana mu ishyamba kujya kumuroha.
Bamujyanye kumuroha ajyana udusuna twe, n'ibyatsi bye. Yari umwana w'umwami.
Mwene Gihanga. Bageze mu ishyamba, baza guhinguka aho akazu k'umuganda kari, Kazigaba akaba yagiye
guhiga kari aka Kazigaba,[3] yagiye kwitegurira utunyamaswa twe. Ako kazu bakicara ku muryango.
Arababwira ati:"Nimusige muyubatse musige munyubakiye n'urutara." Bubaka urutara,
basiga inzu bayubatse barasasa.
Kazigaba rero aje, azanye inyamaswa ye,ahera imbere atinya kuhinjira ahasanga
umwana w'umwami. Nyirarucyaba amumara ubwoba ati :"injira." Yinjirana inyamaswa ye. Aza kureba rya
vu ryageraga mu gisenge arariheba. Asanga inzu yabaye inzu. Yanga kwegera uburiri bwe.
Ati:" egera uburiri." Aragenda abaga inyamaswa ye arazana arotsa ararya. Igihe cya nijoro bagiye
kuryama atinya kujya kuryama. Undi aramubwira ati:"ngwino uryame." Ashyushya amazi, aramwoza,
aramwuhagira, aramusiga amavuta. Kazigaba biramutangaza ati gupfa kwange kurageze. Igihe
cya nijoro rero, araryama, aryamye ku mategeko ye. Uko byagenze kundi, ibyo simbizi.
hanyuma, mu gitondo, agiye gutegura inyamaswa, asanga inka yavuye mu ngeri,
yabyariye mu gasozi. Iri mu kibaya.Imukubise amaso iraroha. Iravumera.Kazigaba ati:"Ndwanye nabi
inyamaswa iranyishe." Aragenda abitekerereza Nyirarucyaba. Nyirarucyaba ati:" jya kunyereka iyo nyamaswa."
Ahageze, Nyirarucyaba inyana arayiterura, inka iramukurikira.Ayigejeje imuhira, aza guca ibinogo inka
izajya yikamiramwo.Hanyuma bukeye, Nyirarucyaba niwe wazanye kubumba.Abumba utweso azajya aterekamo amata.Utweso
rero tumaze kuma,ashyizemo amata, turashwanyuka.Ati:"ndwanye nabi", aragenda yahira ibyatsi inzeso arazitwika.
Zirashya.Ashyiramo amata abona abaye mazima.Inka igakamwa birenze.
Bukeye se Gihanga afatwa n'amacinya.Abahigi ba Gihanga baza kuza bahiga,
b'abatwa,bagera ahongaho babwira Nyirarucyaba bati: "so agiye gupfa agiye kwicwa n'amacinya."
Ati: " ii". Mu gitondo atereka amata, arayajyana,ahageze ku irembo, atuma kuri se ati:"Muzaniye umuti nimumubwire
ampe uruhushya ngere mu rugo." Bamusabira uruhushya amata arayazana, uko yakayapfutse.
Amushyiriramwo umuheha. Aranywa. Ati:" ni umuti?" Undi ati:"ni umuti". Undi ati: " ii". Arongera bukeye
arayazana.
Bucyeye umupfumu araragura ati:"hari ubwo uzabona ibigukiza by'ibyo ngibyo, uramenye
Gashubi ariwe Gafomo [4] muzamucire inyuma y'u Rwanda, ntazahagere nahagera azazikanga. Noneho rero,
Nyirarucyaba se amaze gukira, aramubwira ati: " ntabwo nkikugize igicibwa, uri umwana wanjye."
Bukeye inka ziva mu ngezi. Nyirarucyaba rero aza kujya kuzizana. Aza no gutuma kuri se Gihanga aragenda,
se agiye kuzizana, umuhungu we nawe aba avuye i Bunyabungo, bati:"agiye kuzana ibikoko biva mu nyanja."
Aramukurikira. Yicara mu giti hejuru, inka zirazamuka mu nyanja. Rutenderi [5] agiye guhinguka, Gashubi
avuza induru, ati:"data arapfuye kiriya kinyamaswa kiramwica.Cyambaye ibisabo." Inka zisubira mu ngeri.
Nibwo Nyirarucyaba acikuwe acikuwe n' inka.
[1]Gihanga: inventeur, créateur, fondateur quasi mythique de la dynastie rwandaise;
on lui attribue l' inventiondes techniques et l' instauration des institutions fondamentales
de la royauté sacrée.
[2] Mère-de-Rucyaba: Ancêtre éponyme d' un des grands clans du Rwanda,
les Bacyaba.
[3] Ancêtre éponyme du grand clan des Bazigaba qui est rangé parmi
les clans autochtones "trouvés sur terre" alors que les clans dynastiques
issus de Gihanga sont dits "descendus[du ciel]"
[4] Rutenderi: Taureau aux cornes pendantes
[5] Gafomo: produit d'une césacienne
|