Guterana ubuse
Ubuse bwari uburyo bushimishije bwo kuganira. Nk’uko Inkoranya y’Ikinyarwanda mu Kinyarwanda no mu Gifaransa (2005:2103) ibisobanura: «ubuse ni umushyikirano w’abase n’abantu bo mu bwoko bamarira baganira, ukarangwa no gushotorana no gutukana ariko ntibigire uwo birakaza ». Iyo nkoranya kandi ikomeza ivuga ko umuse ari «umuntu wo mu moko y’abasangwabutaka usimbura nyir’urugo mu mihango imugenewe iyo atabonetse, agakura ubusame mu bibanza bishya cyangwa akeza abapfushije n’ibindi. » Aha ni ho wasangaga buri bwoko bw’Abanyarwanda bufite umuse wabwo, bakaba badasangiye ubwoko. Nk’uko Bizimana, S, (2002:77) abisobanura: «umuse ni umunyamuhango w’abantu badasangiye ubwoko. Akomoka mu moko buse y’abasangwabutaka. Ayo moko ni Abagesera, Abazigaba n’Abasinga.». Amoko amwe agira ubwoko bw’abase yihariye, andi agafata ubwoko bw’abase bubonetse bwose. Nk’urugero, umuse w’Abanyiginya ni Umuzigaba, uw’Abazigaba n’Abagesera ni Umusinga. Nk’uko abase bari bahujwe n’ubuse, ubuse na bwo bushingira ku mibanire y’amoko. Buri Munyarwanda afite abantu bahujwe na we n’umubano w’abase kuko Abanyarwanda bose bikwirakwije mu moko menshi akomoka ku bisekuru byabo. Mu buse rero, umuse n’umuntu wo mu bwoko abera we barasemburana bagatukana. Ibyo bitutsi biba urwenya ntibigire uwo birakaza. Iyo abase babaga bari kumwe, barashobora guterana ubuse. Aha umuntu yavuga ko guterana ubuse byari ugukina no kuganira bifashishije amagambo asa n’asesereza. Ibi byo guterana ubuse babikoraga ari ibikino byo kwiganirira no kwisekereza rubanda. Nk’uko Munyakazi, L, (1986:63):
Ubu buse nta we bwababazaga cyangwa ngo bumurakaze ahubwo byahindurwaga ibitwenge ababumva bagashimishwa n’ubuhanga umuse atondekanya ibitutsi. Na we kandi nta mujinya cyangwa umutima mubi yabigiranaga. Iyo umuntu yabaga azi ko abajijwe n’umuse we yirindaga gusubiza ko ayanywa cyangwa ayarya. Yaramusubizaga ati: «Sinyanywa » cyangwa «Sinyarya », umuse akongera akamubaza ati: «Ni nde uyanywa? », undi akamusubuza ati: «Ni nyirazo ». Icyo gihe umuse yarekaga ibyo guterana ubuse bakaganira uko bisanzwe. Iyo umuse yabazaga ati: «Ni nde uyarya? » umuntu yarasubizaga ati: «Ni abatwa ». Cyangwa iyo umuse yabaga asanganye umuntu amata cyangwa amavuta, yaramubazaga ati: «Ni aya nde? » Undi ati: «Ni ay’abatwa ». Icyo gihe nta cyo yongeragaho. Na ho iyo usubiza yavugaga ko ari aye, umuse yahitaga ayaterura akayijyanira, undi agasigara yumiwe. Kandi ntiyashoboraga kuyamwima cyangwa kuyamwishyuza. Aha rero umuntu yahoraga yigengesereye mu gusubiza amagambo y’umuse. Hari n’ubundi buryo bwo guterana ubuse bwari buhuriweho na bose, ariko bugahera mu magambo gusa, ntibugire icyo bwungura umuse. Aha ubu buryo ni amagambo babwiraga umuntu iyo yabaga yitsamuye. Ubundi birazwi ko iyo umuntu yitsamuye abwirwa ngo «Urakire » na we agasubiza ati: «Twese ». Mu buse rero si ko byagendaga. Umuse yashoboraga kumubwira amwe muri aya magambo:
Ikindi kandi, guterana ubuse bwari uburyo bwo gushotorana hagati ya rubanda n’imfura. Ibyo bikaba byarakorwaga mu bitaramo aho umuntu wo muri rubanda rwa giseseka yashotoraga imfura ndetse no kugeza ku mwami nyir’u Rwanda, kandi ntibigire uwo birakaza. Ubuse bwo muri uru rwego bwagaragariye cyane mu bisigo bimwe na bimwe byabayeho mu buvanganzo nyarwanda. Aha twavuga nk’Indoheshabirayi ya Kagame Alegisi, Byaryohewe ubudasigaza, Babyirukanye ingoga mu gutamira, Rwanyiranjaja n’ibindi. Ibi bisigo bikaba byarahimbirwaga kunenga no gukosora imico ya bamwe mu mfura itari myiza.
Muri iki gisigo, Kagame Alegisi yateye ubuse abatware bariho ku ngoma ya Mutara Rudahigwa, kandi bikaba nta n’umwe byarakaje nk’uko abyivugira (1977:3-4):
Usibye kandi ubu buse bwagaragajwe na Kagame, A, hari n’ibindi bisigo byabayeho mbere y’icyo, na byo byateraga ubuse imfura n’umwami.
Iki gisigo kiragaragaza ubusambo bwariho ku ngoma ya Kigeri IV Rwabugiri ndetse na we ubwe ntibatinye kumutera ubuse kandi yari umwami. Kikaba kirangwa ahanini n’amaco menshi y’inda. Ibisigo by’ubuse rero usanga ari inganzo isa n’ibisetso. Ndetse bikanarenga ibisetso bigasa n’ibisebanya. Ni inganzo igomba kuba yaravukiye mu matorero y’intore aho abantu bigiraga kuvuga neza, bagacyocyorana, ntihagire urakara. Uwarakaraga mu biganiro bamwitaga igifura kitazi kuba mu bandi bahungu cyangwa umunyamusozi. Inyandiko nzimburabumenyi zifashishijwe1. BIZIMANA, S, 2002, Imiteêrere y’Îkinyarwaanda.
Igitabo cyaa gâtatu, Umusôgoongero ku buvaangaanzo, Butare,
IRST. |